Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bwasabye ko nyuma y’ifungwa ry’isoko rya Nyarugenge n’irizwi nko kwa Mutangana kubera COVID-19, abahacururizaga n’abakoraga ubwikorezi bazwi nk’abakarani, bagomba kuguma mu rugo uhereye igihe itangazo ry’Umujyi wa Kigali rifunga utwo duce ryasohokeye.
Kuri iki Cyumweru nibwo Umujyi wa Kigali wafashe icyemezo cyo gufunga amasoko ya Nyarugenge no kwa Mutangana i Nyabugogo mu gihe cy’iminsi irindwi, nyuma y’uko hakomeje kuboneka ubwandu bwinshi bwa Coronavirus.
Kugeza kuri iki Cyumweru abamaze gusangwamo ubu burwayi mu Rwanda bageze ku 2453 barimo 101 bagaragaye ku wa 16 Kanama 2020. Mu minsi itatu ishize mu Rwanda habonetse abanduye COVID-19 bagera kuri 253, barimo 219 muri Kigali gusa.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, byatangajwe ko abacuruzi bafite ibicuruzwa bishobora kwangirika bahawe amasaha 24 uhereye igihe itangazo ryasohokeye, kugira ngo babe bamaze kubikura muri izo nyubako z’ubucuruzi.