Ikipe y’u Rwanda y’Amagare yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ivuye muri Cameroun gukina isiganwa rya Grand Prix Chantal Biya ryegukanywe na Mugisha Moïse.
Abasore ba Team Rwanda bahise bajyanwa gucumbikirwa muri Sainte Famille Hotel aho bategerereje guhabwa ibisubizo COVID-19.