Umuganga w’Inzobere mu Buvuzi bw’amenyo muri Baho International Hospital, Dr Anamali Roger, yavuze ko umuntu urwaye amenyo adakwiye kumva ko ajya kwa muganga gusa ngo bayakure, ahubwo hari ubuvuzi bukorwa iryinyo rikaguma mu kanwa kandi rikora neza.
Bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwita ku menyo yarwaye harimo ubuzwi nka dévitalisation, aho iryinyo ryamburwa ubuzima ariko umuntu agakomeza kurikoresha nko mu kurya, ntiryongere kumutera uburibwe.
Ubundi iryinyo rifite ibice bitatu by’ingenzi: hari igice cy’inyuma tubona mu kanwa aricyo kizwi nka ‘émail’, hakaza icyitwa dentine twagereranya n’imizi y’iryinyo, n’igice cy’imbere mu ryinyo kizwi nka ‘pulpe’.
Icyo gice cya nyuma ni nacyo kibamo imyakura ituma niba uhekenye ibuye wumva ububabare, cyangwa akantu kakujya mu ryinyo nk’igihe ryacukutse kubera uburwayi, ukumva umubiri wose urababwe.
Uburyo bwo kuvura amenyo bugenda bunyurana bitewe n’uburwayi, cyane ko usanga benshi batinya gukuka iryinyo nk’iyo barenze cya gihe haba hashobora kumera irindi. Iryinyo – uretse imirimo tuzi ryagenewe – ni n’umutako ku buryo hari uritakaza ntazongere kumwenyura nk’uko byahoze, ufite amenyo meza akamwenyura atitangira.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Inzobere mu kuvura indwara z’amenyo muri Baho International Hospital, Dr Anamali Roger, yavuze ko hari ubuvuzi butuma umuntu adatakaza iryinyo igihe ryangiritse mo imbere, rigakomeza kumufasha nk’ibisanzwe.
Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/
#IGIHE #Rwanda #Baho_International_Hospital