Abayobozi b’Inzibacyuho mu Itorero rya ADEPR baherutse gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, batangaje ko gusenga Imana ari yo ntwaro ikomeye muri enye biteguye gukoresha mu kuzana impinduka nziza mu itorero kuko ngo ADEPR ari itorero aho kuba ikigo cy’ubucuruzi.
Ibi babitangaje kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru nyuma y’uko bashyizweho na RGB ngo bayobore itorero mu nzibacyuho.
Iyi nzibacyuho yasimbujwe iyari Biro Nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Rev. Karuranga Ephrem kuko yari imaze kunanirwa gukemura ibibazo by’ingutu iri torero ry’abanyamwuka ryari rimazemo imyaka itari mike.
Umuyobozi w’Inzibacyuho, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yabwiye abanyamakuru ko hari ibintu bine bagiye kwibandaho kugira ngo babashe gutanga umusaruro w’impinduka bitezweho muri iki gihe cy’inzibacyuho y’umwaka umwe.
Subscribe: https://www.youtube.com/IgiheTV?sub_confirmation=1
Facebook: https://web.facebook.com/igihe
DailyMotion: https://www.dailymotion.com/igihetelevision
Twitter: https://twitter.com/IGIHE
Instagram: https://www.instagram.com/igiheofficial
Flickr: https://www.flickr.com/photos/igihepictures/
Website: http://igihe.com/
#IGIHE #Rwanda #ADEPR